Pascal Niyigena

Pascal Niyigena

Editor Comments Off 36

Niyigena Pascal

Nize kuri E.P.A ,Nyarugenge 23 ans.

Muri macye nakuze nkoresha imoso ariko ngiye gutangira ishuri byabaye ikibazo aho ibyo nakoraga nko kwandika ,gukina umupira wamaguru ,nabikoreshaga imoso byose.

Naje guhura nimbogamizi aho umubyeyi wanjye yazaga ku ishuri agategeka mwarimu gutangira kumenyereza gukoresha indyo byarangoye cyane mwarimu yambona nkoresha imoso akankubita igihe cyose , byaje kurangira namenye gukoresha indyo nkuko umubyeyi wanjye yabishakaga.

Gusa mu gukina umupira w’amaguru ho nakomeje gukoresha imoso kuko ntawankurikiranaga aho nabaga ndigukinira .

Nasoza ngira inama umubyeyi , umurezi cyangwa umuntu wese ko yakumva ko kuba umwana we cyangwa  mugenzi we akoresha imoso agomba kumvako atari bibi nkuko bamwe babifata,ahubwo niko umuntu aba yaravutse .

Murakoze.

Back to Top