Abana bata amashuri

Abana bata amashuri

Editor Comments Off 36

Hashize igihe kirekire havugwa ikibazo cy’abana bava mu mashuli,bakajya gushaka akazi cyangwa bakaba inzererezi.
Nagize amatsiko yo kumenya ibyo ababishinzwe babitekerezaho ariko akenshi nasomaga ibyanditswe n’ibinyamakuru nkabona ibitekerezo n’ibisubizo bidahagije kuburyo ibirikuvugwa ubu kuri jye ntabwo byantunguye kuko ikibazo kuva kera kitizwe neza ntabwo cyabonerwa umuti urambye.
Mu burengerazuba niho hantu hakunze kuvugwa ibi bibazo ,umuntu akibaza niba babikura mu bihugu baturanye ,hanyuma bakabizana no mu bandi bana batuye mu gihugu, ariko siko mbikeka ahubwo buri munyarwanda nahaguruke agire uruhare rwe afashe gushaka umuti w’iki kibazo.
Mubushakashatsi nashoboye gukora bitewe nuko navukiye ,niga hano mu biyaga bigari hari ibyo nagiye numva,mbamo kandi bikiriho n’uyu munsi nyuma yimyaka miringo ine,mu banyafurika ,mu banyarwanda bamwe usanga bifuza ubuzima bworoshye,kwikunda ,bifite uruhare mu kudindiza uburezi bwabana .
Aho urwanda rugeze ,ndizera ko ntawe uzatanga gusa impamvu y’ubukene ,abana baracika bakajya gushaka akazi ,niba binariho sibyo byonyine byatuma umwana ava mwishuli kuko no mubaturanyi babo hari abafite ubukene bakomeza amashuli.
Ikibazo nticyoroshye nkuko mbitekereza kuko kimaze igihe kirekire ,umuti uzajya ugenda uboneka bitewe n’imbaraga buri munyarwanda azakoresha.
Ntawe utazi ukuntu umwana avuka ntacyo azi , umubyeyi ,abamukuriye aribo bagomba kumufasha,nibo bamuha umurongo w’ibyo azababyo ejo.
Hari hakwiriye umuti wihutirwa mu gihe kitarambiranye,ariko cyanecyane umuti urambye w’ikibazo.

Back to Top