All About Lefties

AMATEKA YABAKORESHA IMOSO

okMuri america niho hambere batangije kurengera abantu bakoresha Imoso,umuntu wabigize mo uruhare ni VERA KOVARSKY .
Ibitabo bivuga kuri bene aba bantu byatangiye kwandikwa 1950,ndetse bashira ho umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso.
Mu kinyejena cy’a 19 bari 3%,muri 1950 bagera kuri 6%,hagati ya 1950 na 1970 hagati ya 8 na 10%,1990 mu burayi bari hagati ya 12 na 14% ,30% muri america yo mumajyaruguru.
Hari ibitabo bivuga ko moyenne ubu iri hagati ya 9 na 10 mwisi,bashobora kurenga nuko muri africa nta mibare ihari.

UMUNTU UKORESHA IMOSO

3975200_b34337dacb

  • UMWIHARIKO WE NUKO AKORESHA URUHANDE RW’IBURYO RWA CERVEAU NIYO MPAMVU AKORESHA IJISHO UKUBOKO UKUGURU BY’IBUMOSO.
  • BARIMO IBICE BIBIRI:

a)ABAKORESHA IJISHO ,UKUBOKO,UKUGURU NDETSE NUGUTWI BY’IBUMOSO. KUMENYA IJISHO    RIKORA NIBYO B IYINGENZI CYANE.

b)HARI ABAKORESHA KIMWE MURI IBI CY’ANGWA BIBIRI IBINDI BIKABA IBURYO.

KUMENYA IJISHO UMWANA AKORESHA N’INGENZI MWISHULI.

  • UMUNTU ARABIVUKANA ,(INNE ,ORGANIQUE,HEREDITAIRE) francais.

UMUNTU WESE YAGOMBAGA KUMENYA IGICE UMWANA   AKORESHA AKIRI MUTO HAGATI Y IMYAKA 3 na 4 KUGIRA NGO ATAHUTAZWA,UMWANA NAWE UBWE NIBYIZA KURUTA.

AVUKA ABONA ITANGIRIRO ARI IBURYO IHEREZO IBUMOSO(               )

IGIHE KU BANDI BATANGIRIRA IBUMOSO BAKARANGIRIZA IBURYO(                     )

IMPAMVU

  • BENSHI MURI TWE ,ABABYEYI ,ABAREZI NTABWO TWASOBANURIWE IMPAMVU TUKORESHA IMOSO KANDI NTAHO TWABIHUNGIRA DUFITE TUZABYARA NABANA BAYIKORESHA IBIKORESHO BYINSHI BYAKOREWE INDYO, TWASANZE TUGOMBA KUBIMENYA KUGIRA NGO DUSABE UBUFASHA ABABISHINZWE DUKOSORE AMAKOSA YABAYE HO KERA

INTEGO

int

  • TURIFUZA KO BURI WESE AMENYA IMITERERE Y’UMUNTU UKORESHA IMOSO
  • UKORESHA IMOSO AKAMENYA UBWE IMITERERE Y’UMUBIRI WE .
  • ABAFITE MU NSHINGANO ZABO ABANA BAHUZE KUMENYA UMWANA UKORESHA IMOSO.
  • UMWANA   IBIKORESHO BIMUBEREYE eg; INTEBE MWISHULI

IMITERERE Y’UMUBIRI

Gray720

  • NKUKO UMWANA AVUKA UMUBIRI WE UKAMUTEGEKA GUKORESHA INDYO NIKO UNDI AVUKA AGAKORESHA IMOSO NTA RUHARE ABIGIZE MO.
  • IBI BITURUKA KU BABYEYI BOMBI BAKORESHA IMOSO CYANGWA UMWE MURI BO ,UBUNDI IYO MU GISEKURUZA HARI CYANGWA HARABAYE HO UMUNTU WAKORESHAGA IMOSO.
  • ABAGORE BAKORESHA IMOSO BAGIRA AMAHIRWE MENSHI YO KUBYARA ABAYIKORESHA KURUTA ABAGABO BABO .
  • ABANA BABAHUNGU BAVUKA BAKORESHA IMOSO NIBO BENSHI KURUTA ABAKOBWA

IBYA KWIBANDWA HO

Iyo uhuye nabantu babiri bakuze ukababaza impamvu bakoresha imoso bakubwira ibisubizo bitandukanye ariko bagahuriza ko batigeze bihanganirwa iyo bakoreshaga imoso bari kumwe nababyeyi ,abo babanaga cyangwa mu mashuli.

Ibi rero tukasanga ntaho bishingiye kandi turakeka ko ntanicyateganyijwe ngo bihinduke duhereye kubyo tubona.

Nubwo ntamibare dufite ,abakoresha imoso mu Rwanda ni benshi kandi bazakomeza kwiyongera nkuko byabaye no mu bihugu bikize bizaterwa nuko abakoresha imoso bazagenda bitabwaho .

Hakwiye kwibanda ho ko umuntu ukoresha imoso yamenya impamvu umubiri we ubimutegeka nabandi babana nawe bose bagahuza iyo mpamvu agafashwa cyanecyane ari muto.

IBYO DUKWIYE KUMENYA

why

Umwana muto wese ugeze mu gihe cyo kwiga aba agifite intege nke muri rusange aba ataragira ubwenge bwoguhangana nabamunenga,batuma atiyemera ,bikamutesha agaciro,kandi turabizi neza ko umwana ndetse numuntu mukuru iyo atiyemeye uko yavutse ntacyo yakwigeza ho ; gutsinda mwishuri,mu buzima busanzwe cyangwa no mu kazi.

Inyandiko nigikorwa gishinganisha umuntu(engager) ,umwana yumva ko hakoreshwa umwandiko we kugira ngo abone amanota cyangwa agaciro.

Aho rero hatitondewe hatuma umwa atiyakira,agacika intege bikamuvira mo ubumuga bukabije kandi buhoraho

UKO ABANDI BABIBONA

  • Umwana wandikisha imoso turamwihorera ntakubitwe nkuko byahoze ho kera.Ibi byonyine ntacyo byamara kuko no mu mahame agenga uburezi yemeza ko umwana wese ufite ikibazo ntiyagombaga kwishakira umuti ,ahubwo akwiriye ubufasha bwihariye.
  • Bumwe mu bufasha bene uwo mwana akeneye :

a)Umwanya wo kwicara mo:Akwiriye kwicara i bumoso bwa tableau,impamvu nuko bimworohereza gusoma no kwandika kandi ntibigire ingaruka ku ruti rwumugongo we ,

b)Nanone agomba kwicara ibumoso ku ntebe yicaye ho iyo ari babiri kugirango atabangamira mugenzi we ,inkonkora zitakomana…

UMWANA WANDIKISHA IMOSO AHURA NIBIHE BIBAZO?

Avuka ubwonko bumutegeka ,Iburyo ,ibumoso bisaba ubufasha numwanya kugira ngo abigereho,ibyo si kenshi abona ubwo bufasha.Bitewe no kutafashwa nkabandi bindyo Umwana ahura nibibazo byokutavuga neze,guhengama uruti rwumugongo,kutamenya gutandukanya ibumoso n’ iburyo .

.Ibikoresho biramugora abikoresha ari ukwirwana ho bigatuma umusaruro uba muke kuruta uwo yari kugera ho.

Uburezi bugenewe abantu badateye nkawe busa nubutegeke gukora nkibyabagenzi be ,kwirwana ho bitamworohereza kugira amahirwa nkayabandi.

Mu Budage kuva 1982 ku rutonde rwibikoresho amashuri asaba abana bongera ho nibikoresho byabana bakoresha imoso.

BYAKEMUKA BITE 

Abarimu, ababyeyi bahabwe inama n’amahugurwa.

Begerezwe ibikoresho bibafasha byabagenewe

Intebe mu nama ,mumashuli, n’ahandi zibagenewe.

Imvugo mbi zibarwanya ziveho cyanecyane ku bana.

UMUSARURO WO KWITA KU BAKORESHA IMOSO

  • Kugabanuka umubare wabana bafite ibibazo mu myigire yabo.
  • Abarezi nababyeyi barusha ho kugirirana ikizere ku myigire yabana .
  • Abo bigana barusha ho kubamenya no kubumva .
  • Bazumva ibyiza bituruka mu kubita ho,imvune mu kwigisha abana bamwe izavaho.
  • Kuganuka kwumubare wabagira ingaruka kuko bakoresha indyo kandi ari ba kamoso.
  • BIFITE URUHARE KU BANA BATA AMASHULI BAKIRI BATO.
  • Bava mo abahanzi ,nabanyabukorikori beza.

ABANA BAKORESHA IMOSO NTIBAGIKUBITWA

  • Ntibihagije kwihorera umwana ukoresha imoso kwishakamo uburyo bwo guhangana nibibazo ahura nabyo buri munsi ,gahunda zo mwishuli ahenshi zita kubakoresha indyo gusa .
  • Hari hakwiriye no kumushakira bimwe mu bikoresho aba akeneye mu buzima bwe kwishuri (Intebe ,Umukasi,taille crayon ,latte…).
  • Hari hakwiriye no kutamunenga mu gihe yishaka mo uburyo babitiranya nubunebwe cyangwa uburangare.

GUSOZA

  • Nta muntu kwisi utashaka kubaho neza na equilibre,kandi nta muntu utagaragaza guhungabana igihe ibyo ashaka atabigeze ho.
  • Nka buri wese hari ibimenyetso bigaragara iyo hari ibyo tubura;kumererwa nabi ,kumva umubiri utakora neza.
  • Ntabwo umwana yahise mo kuvuka akoresha imoso,nta nubwo yahise mo isi (societe)yavukiye mo.
  • N’Inshingano ku muntu mukuru wese yo guha equilibre kuri wese uyikeneye cyanecyane umwana kuko aba ari kwishaka mo ibisubizo.
  • Birababaje kubona ubu hari ahantu abantu bababazwa no kubyara cyangwa bonyine baravutse bakoresha imoso(Igihe umuganga yarimo gufasha umwana ufite bene ibi bibazo,umwana yarebye nyina amubaza mwijwi ryagahinda ´´Mama ! Nubwo ndi kamoso ,ndizera ko uzankunda ´´(p132 ,les gauchers en difficultés).
  • KUREKA ABANA BAKORESHA KUYIKORESHA NI BYIZA ,KUBAFASHA NO KUBAKURIKIRANA N’INGENZI KURUTA KUBAREKA BIRWARIZA.

Back to Top