Education

Iyo umwana ahanwa nababishinzwe kuko akoresha imoso kandi aribo yari atezeho ubufasha

left

Igihe cyose Perezida wa Republika y’Urwanda  iyo asuye  abaturage abashishikariza kujyana abana mu mashuri n’okubafasha kugira ubuzima bwiza.

Abanyarwanda bari bakwiriye kumenya umugisha bafite ,aho umuyobozi w’igihugu abibutsa ibyo bakwiriye gukorera abana babo bwite .

Aho urwanda rugeze ,ndizera ko ntawe uzatanga gusa impamvu y’ubukene ,abana baracika bakajya gushaka akazi nk’uko mbisoma mu binyamakuru hashize imyaka itatu,niba binariho sibyo byonyine byatuma umwana ava mwishuli kuko no mubaturanyi babo hari abafite ubukene bakomeza amashuli.

Mubushakashatsi nashoboye gukora ,bitewe n’uko navukiye kandi niga  hano mu biyaga bigari hari ibyo nagiye numva,mbona , kandi bikiriho n’uyu munsi nyuma y’imyaka mirongo ine,bigaragaza ko abanyafurika ,abanyarwanda bamwe bifuza ubuzima bworoshye,kwikunda ,kandi nibyo bitera ingaruka mu burezi bwabana bacu.

Ubaza umuntu muziranye impamvu ariho nabi ,afite iyimico idasobanutse ,cyangwa wamubwira uko byahinduka agasubiza ko Imana ariyo izamwifashiriza gusa,wabaza umunyarwanda akagusubiza nawe akubaza impamvu ubimubaza,bikarangira ari urwenya ,kandi hari inama wamuha avuze ukuri kwibimubaho.

Wagera      muri bamwe mu bajijutse , washaka kumubaza akakwikiza akubwira ibyo atekereje uwomwanya ,atitaye ko yakuyobya nawe ukayobya n’abandi,wamutegereza kugirango agire uruhare mu bibazo nk’ibi byuburezi kugirango afashe abana ukamubura.

Ahandi siko tubyumva abanyagihugu bishira hamwe n’ubwo bitaba n’omunshingano zabo igikuru n’umuti wafasha abasangiye igihugu .

Ndatekereza ko uwafasha abana atari umubyeyi cyangwa umwarimu gusa ahubwo buri wese wumva kandi uzi ko yavutse akaba n’umwana yatanga umusanzu we mu gufasha abana .

Ntawe utazi ukuntu umwana avuka ntacyo azi,umubyeyi ,abamukuriye aribo bagomba kumufasha,nibo bamuha umurongo w’ibyo azababyo ejo,ntawe utazi integenke (fragile) umwana uri mugihe cyo kwiga aba agaragaza ;amagambo mabi umuntu mukuru avugira imbere y’umwana atuma atakaza icyizere muri we,  atuma ubuzima bw’omwishuli,n’ubwejo hazaza he buhungabana,agacika intege,amagambo amukomeza atuma yigirira ikizere  .

Nubwo impavu ari nyinshi ndacyari kushaka n’izindi reka mpine nfata urugero rumwe rutuma abana bata ishuri, muri afrika no mu Rwanda hari abakoresha ukuboko kwiburyo ,abandi bakoresha ukwibumoso ,abimoso ntacyo uburezi bubagenera ,abo bantu ntabwo ari ibimuga bafite ubushobozi nk’ubwabandi ,kubera uburezi n’ababyeyi batabafasha harimo abata amashuli kubera kubahohotera ,aha ndabishimangira kuko usibye noguta ishuli ,bamwe mu bana bibaviramo indwara zihoraho,aha rwose ndasaba ko habaho icyakorwa cyabafasha abo bana.

Niba bangana na 30% nk’uko bigaragara mu bitabo kuberako babafasha muri amerika kuki batazwi mu Rwanda cyangwa muri Afurika ?,Aho umuntu ntiyabigereranya na democratie y’abazungu ivuga ko minorité igomba guharira majorité ?cyangwa birasa nk’ibyabaye  nyuma y’intamara ya mbere y’isi bagiye gusezerera abasirikare bamugariye kurugamba  mu bufaransa ,abaribaracitse akaboko k’iburyo nibo babonye imperekeza ,abacitse akibumoso bo ntacyo bahawe kuko ngo n’ubundi ntacyo kari kamaze .

Bamwe mu barezi ntibashobora gufasha umwana w’umunyarwanda ukoresha imoso kuko nabo bonyinye ntabwo baba bazi niba cyangwa impamvu bakoresha imoso,ibizwi n’imico ,amadini ababuza ariko nta na rimwe batanga impamvu nyakuri ibibuza.

Inama mu mashuli ababyeyi n’abarezi baricara amasaha arenga ane bavuga kubijyanye n’amacumbi ibiryo by’abana ,uniforme ibi byose birakenewe ariko ntibihagije .

Iyo bageze kubana abarezi bitwaza ko ababyeyi babatererana wagera kubabyeyi bakavuga ko ishuli ntacyo ribamarira,ubundi bagahana umwana  kwishuli yagera no mu rugo naho bakamuhana nk’uko mwabisomye kurubuga rwacu.

Iyo umwana ahanwa nababishinzwe kuko akoresha imoso kandi aribo yari atezeho ubufasha.

Umubiri wacu  ufite ukundi kuri ugenderaho bitewe n’uko  umuntu yavutse cyangwa abantu n’ibintu uhuranabo.

Hano niho hari ikibazo,niho hakwiriye kwitonderwa,umwana siwe ikibazo ikibazo n’ubufatanye bunoze bw’abarezi n’ababyeyi,umwana uva mwishuri nawe siko aba abyifuza.

Umwana umufasha kugira ubuzima bwiza ubanje kumenya uwariwe ,imico ,ibyo akubaza n’ibindi ,ibi bigufasha kumenya aho afite intege n’aho akeneye ubufasha budasanzwe rimwenarimwe .

Kubera kutabyitaho bamwe mu barezi cyangwa ababyeyi mu Rwanda baziko ,kubona amafaranga y’ishuli,kwambika umwana kumuvuza  malaria bihagije kugirango umwana akunde ishuli anige neza.

Ku mwana equilibre mu buzima bwo mu mutwe igomba(equilibre) guhuza na equilibre  yumubiri muri rusange hano uburezi bwita cyane ku mubiri.

Muri 1937 hashizweho amategeko mpuzamahanga areba ibyo bita” psychologie infantile “bagiragango usibye kumwigisha kwandika ,kubara n’ogusoma ;uzaba agaragaza intege nke azafashwe by’umwihariko.

Umufaransa ukomoka mu burusiya  KOVARSKY yasabye ko habaho uburenganzira bwabakoresha imoso kuva 1930  ariko byemerwa mu rwego mpuzamahanga 1949,ariko ndibaza iyo ibi bititibwaho muri afrika ,abazira uburangare bwabarezi batita kuri ibi bazabazwa nde ?

Uwabihinyuza umwe ukoresha indyo azihangane akoreshe isaha imwe gusa imirimo ishoboka ukuboko kwe kw’imoso ,azumva noneho kugukoresha imirimo yo kwimenyereza kwandika cyangwa gusoma cyane cyane umwana umuhatira gukoresha ukuboko kutari ukwe.

Ndibaza ko uburezi bwari bukwiye kwifashisha ibyo abandi bakoresha bukareka kuhuzagurika kuko bitera ingaruka mbi kandi za burundu ku bana ,ibi bidakozwe hazabaho  kwagura ibitaro byakira abagize ingaruka z’okutitabwaho,n’izindi.

Igitekerezo natanga nuko  inshingano z’umwarimu n’umubyeyi zigira ahantu zandikwa zizajyanwe mumashuli mu gihugu hose ,maze zizajye zigenzurwa .

Mwarimu wakira umwana  umunsi wa mbere yafata ikaye ,yandikemo ikiganiro bagiranye n’umubyeyi kijyanye n’ubuzima bw’umwana muri rusange  niba afite n’uburwayi…,iyo kaye ikajya yuzuzwa na mwarimu nawe kubyo abona umwana agenda agaragaza  yakwitondera cyangwa yagishaho inama abandi mu nama bakora,ariko bikazajya bimenyeshwa n’umubyeyi.

Claude T.

 

Back to Top